Ezekiel 24:27 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo gihe ntuzongera kuba ikiragi, ahubwo uzavugana n'uwo muntu wacitse ku icumu. Uzabera abantu banjye ikimenyetso, bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo munsi kandi, umunwa wawe uzabumbuka kugira ngo wigishe uzaba yacitse ku icumu. Uzavuga kandi ntuzongera ukundi kuba ikiragi; uzababera ikimenyetso maze bazamenye ko ndi Uhoraho.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo munsi akanwa kawe kazabumburirwa uwarokotse, maze uvuge we kuzongera kuba ikiragi ukundi. Uko ni ko uzababera ikimenyetso maze na bo bamenye yuko ndi Uwiteka.”