Ezekiel 25:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Nzahana Abedomu, ntsembe abantu n'amatungo mu gihugu maze ngihindure ikidaturwa, uhereye i Temani ukageza i Dedani, abaturage baho bazatsembwa n'intambara.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
jye Nyagasani Uhoraho, ngiye kwibasira Edomu, maze nyimare ku bantu no ku matungo. Nzayihindura amatongo kuva i Temani kugera i Dedani, bamarwe n’inkota.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Ngiye kuramburira ukuboko kwanjye kuri Edomu mucemo abantu n'amatungo, kandi nzahagira amatongo mpereye i Temani, bagushwe n'inkota bageze n'i Dedani.