Ezekiel 25:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Babwire uti: ‘Nimwumve ibyo Nyagasani Uhoraho avuga: kubera ko mwanejejwe n'uko Ingoro yanjye yahumanyijwe, igihugu cya Isiraheli kigahindurwa amatongo n'Abayuda bakajyanwa ho iminyago,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uzababwire uti ’Dore Nyagasani Uhoraho aravuze ngo nimutege amatwi ijambo rye. Kubera ko mwishongoye ku Ngoro yanjye, mukavuga ngo ‘Awa’ igihe yandavujwe, mukishongora ku gihugu cya Israheli igihe bakiyogoje, no ku muryango wa Yuda ubwo ujyanywe bunyago;
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubwire bene Amoni uti ‘Nimwumve ijambo ry'Umwami Uwiteka ngo: Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wagize ngo “Awa!” ukishima hejuru y'ubuturo bwanjye bwera igihe bwanduzwaga, kandi n'igihugu cya Isirayeli igihe cyahindukaga amatongo, n'inzu ya Yuda igihe bajyanwaga ari imbohe,