Ezekiel 26:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Tiri izarengwaho n'umukungugu utumuwe n'amafarasi menshi, inkuta zayo zizatingita bitewe n'urusaku rw'abarwanira ku mafarasi n'urw'amagare y'intambara, igihe bazaba binjira mu marembo y'umujyi nk'abinjira mu rukuta rwaciwemo icyuho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amafarasi ye atagira ingano azagutumuriraho umukungugu ukurengeho, inkike zinyeganyezwe n’urusaku rw’amafarasi, n’urw’amagare yabo igihe bazaba binjira mu marembo, nk’uko biroha mu mugi baciyemo icyuho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Amafarashi ye azabyutsa umukungugu uguhumbikeho kuko ari menshi, inkike zawe zizanyeganyezwa n'ikiriri cy'abagendera ku mafarashi n'icy'inziga n'icy'amagare y'intambara, igihe azatunguka mu marembo yawe nk'uko abantu biroha mu mudugudu wacitsemo icyuho.