Ezekiel 26:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Tiri izasigara imeze nk'urutare rwanamye abarobyi banikaho inshundura zabo, ntizongera kubakwa ukundi. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nzakugira urutare rw’umwiyanike, nguhindure imbuga banikaho inshundura, maze we kuzongera kubakwa bibaho. Uwo ni Uhoraho ubivuze kandi arabihamya!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nzakugira urutare ruriho ubusa ube imbuga yo kwanika inshundura, ntabwo uzongera kubakwa ukundi kuko jye Uwiteka nabivuze.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.