Ezekiel 26:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Dore ibyo jyewe Nyagasani Uhoraho mbwira umujyi wa Tiri: abaturiye inyanja bazahinda umushyitsi bumvise urusaku rw'irimbuka ryawe, n'imiborogo y'inkomere n'abicwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore Nyagasani Uhoraho arabwira Tiri, ati «Aho ibirwa ntibizahinda umushyitsi, nibiramuka byumvise urusaku rw’ukurimbuka kwawe n’imiborogo y’inkomere zawe, n’amarorerwa y’ubwicanyi mu nkike zawe?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira i Tiro ati “Mbese ibirwa ntibizahinda umushyitsi ku bwo guhorera ko kugwa kwawe, igihe inkomere zawe zizaba ziboroga, icyorezo kikaba kuri wowe?