Ezekiel 26:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Bazakuririmbira indirimbo y'icyunamo bati: ‘Mbega ngo wa mujyi w'icyamamare urarimbuka, umujyi wari utuwe n'abantu bo ku nyanja! Wowe n'abaturage bawe mwari ibikomerezwa ku nyanja, mwateraga ubwoba abahatuye bose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bazatera indirimbo y’amaganya bagira bati ’Dore ishyano re! Warimbutse wiroha mu nyanja, wa mugi w’icyamamare, nyamara wari igikomerezwa ku nyanja, wo n’abaturage bawo, ugakwiza iterabwoba mu bihugu byose.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi bazagucuraho umuborogo bakubwire bati ‘Ko warimbutse wowe wari utuwemo n'abagendagenda mu nyanja, wari umudugudu wogeye ukaba wari ukomeye mu nyanja, wo n'abari bawutuyemo bagatera ubwoba abari bayiriho bose!