Ezekiel 26:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Yewe muntu, Abanyatiri bakwennye umujyi wa Yeruzalemu bavuga bati: ‘Yeruzalemu, wa mujyi nyabagendwa warimbutse! Ubukire bwawo burayoyotse, none ni twebwe tugiye gukungahara.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Mwana w’umuntu, kubera ko Tiri yishongoye kuri Yeruzalemu, ivuga ngo: Awa! Urangarukiye, wa mugi wari ihuriro ry’amahanga! kandi n’ubukire bwawo burayoyotse,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Mwana w'umuntu, Tiro yacyocyoye iby'i Yerusalemu ati ‘Awa! Uwari umwugariro w'abantu yarasenyutse, arangarukiye ubwo yahindutse amatongo, ngiye kubona byinshi byuzuye.’