Ezekiel 26:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzakumanurira ikuzimu usangeyo abapfuye bahamaze igihe. Uzaguma muri uko kuzimu hamwe n'abapfuye, ntuzongera kugaruka cyangwa ngo ugire umwanya ku isi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
nguhirikire mu rwobo uhasange abagiyeyo mbere, nzagutuza ikuzimu mu matongo ya kera, ubane n’abapfuye, kugira ngo utazagaruka ukongera gutura mu gihugu cy’abazima.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ni bwo nzakumanurira hamwe n'abamanuka bajya mu rwobo mu bantu ba kera, ntume utura ikuzimu ahantu habaye amatongo uhereye kera, hamwe n'abamanuka bajya mu rwobo kugira ngo utazongera guturwamo, kandi utongera kubyuka mu gihugu cy'ababaho.