Ezekiel 27:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu b'i Dedani na bo baguraga nawe ibicuruzwa. Abatuye mu birwa bari abaguzi bawe, bakaguha amahembe y'inzovu n'imbaho z'agaciro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ab’i Dedani na bo mugahahirana; n’abo mu birwa bitabarika bari abaguzi bawe, bakakwishyura amahembe y’inzovu n’ibiti by’ubwoko.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abantu b'i Dedani na bo bari abagenza bawe, ubugenza bwo mu birwa byinshi bwari mu maboko yawe, bakakuzanira amahembe y'inzovu n'imipingo ngo mugurane.