Ezekiel 27:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu b'i Damasi na bo baguraga nawe ibicuruzwa by'ibintu byinshi by'agaciro. Baguhaga divayi yengerwa i Heliboni n'ubwoya bw'intama z'i Sahari.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ab’i Damasi baguranye ibintu nawe, kubera ko wari ukize, utunze ibintu by’amoko yose, bakuzaniraga divayi y’i Heliboni n’ubwoya bw’intama z’i Sahari.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ab'i Damasiko bari abagenza bawe kuko ubutunzi bwawe bw'amoko menshi ari bwinshi, kandi bari bafite ubutunzi bwinshi butari bumwe, na vino y'i Heluboni n'ubwoya bw'intama bwera.