Ezekiel 27:33 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iyo ibicuruzwa byawe byambutswaga mu bihugu bya kure, wanezezaga amahanga menshi. Ubukungu bwawe bwinshi n'ibicuruzwa byawe, byakungahazaga abami b'isi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Iyo wabaga womokanye ibicuruzwa byawe, wahazaga amahanga atagira ingano, ubukire bwawe bwinshi n’ibyo utunze, bigakungahaza abami b’isi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Iyo iby'ubugenza bwawe byavaga mu nyanja wahazaga amahanga menshi, abami bo mu isi wabagiraga abatunzi, wabahaye ku butunzi bwawe n'iby'ubugenza byawe kuko ari byinshi.