Ezekiel 28:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Yewe muntu, tera indirimbo y'amaganya kubera umwami wa Tiri, maze umubwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Wa mwami wa Tiri we, wahoze uri intangarugero mu butungane, kandi wari ufite ubwenge n'ubwiza bihebuje.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Mwana w’umuntu, ririmba indirimbo y’amaganya yerekeye umwami w’i Tiri. Uzamubwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Wahoze uri intangarugero mu butungane, wuje ubuhanga, ukagira n’ubwiza buhebuje,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Mwana w'umuntu, curira umwami w'i Tiro umuborogo umubwire uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo wari intungane rwose, wuzuye ubwenge n'ubwiza buhebuje.