Ezekiel 28:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Wari utuye muri Edeni ari yo busitani bw'Imana, kandi wari utatse amabuye yose y'agaciro ari yo rubi na topazi na emerodi, na kirizolito na onigisi na yasipi, na safiro na malashita na berilo. Wari ufite ibirimbisho by'izahabu wahawe ubwo waremwaga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ugatura muri Edeni, ubusitani bw’Imana. Wari wisesuyeho igishura gitatse amabuye y’agaciro: irya sarudoni, topazi, diyama, kirisolite, na onigisi, irya yasipi, safiri, malakita na emerodi; ingoma n’imyirongi byawe bitatswe na zahabu, ibyo byose byarateguwe umunsi w’iremwa ryawe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Wahoze muri Edeni ya ngobyi y'Imana, umwambaro wawe wari ibuye ryose ry'igiciro cyinshi, odemu na pitida na yahalomu, na tarushishi na shohamu na yasipi, na safiro na nofekina na bareketi n'izahabu, ubuhanga bwo kubaza amashako n'imyironge bwari iwawe, mu munsi waremwemo byose byari biringaniye.