Ezekiel 28:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubucuruzi bwawe bwo hirya no hino bwagukururiye ubugome n'ibyaha. Ni yo mpamu nagukojeje isoni nkakuvana ku musozi wanjye, maze umukerubi wakurindaga arakumenesha uva muri ya mabuye arabagirana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kubera imihihibikano y’ubucuruzi bwawe, wigwijemo ubugome n’ibyaha; ni bwo nguhanantuye hejuru y’umusozi w’Imana, nkugira igicibwa, wowe, mukerubimu nari narashyiriyeho kuba umurinzi, nkwirukana rwagati mu makara agurumana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Wuzuyemo urugomo ruzanywe n'ubugenza bwawe bwinshi bugutera gucumura, ni cyo cyatumye nkwirukana nk'uwanduye nkagukura ku musozi w'Imana. Narakurimbuye wa mukerubi utwikīra we, ngukura hagati ya ya mabuye yaka umuriro.