Ezekiel 28:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Yewe muntu, bwira umwami wa Tiri ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Dore wishyize hejuru uvuga ko uri imana, ko ugenga izindi mana kandi uganje mu nyanja rwagati. Nyamara uri umuntu nturi imana, nubwo utekereza ko uri umunyabwenge nk'imana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Mwana w’umuntu, bwira icyo gikomangoma cy’i Tiri, uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Kubera ko umutima wawe wirase, ukaba waravuze ngo: Ndi imana, nganje mu nyanja rwagati; nyamara kandi uri umuntu nturi Imana, n’ubwo wigereranya n’Imana bwose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Mwana w'umuntu, ubwire umwami w'i Tiro uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umutima wawe wishyize hejuru, uravuga uti “Ndi Imana, nicaye ku ntebe y'Imana iri hagati y'inyanja.” Nyamara ariko uri umuntu nturi Imana, nubwo ugereranya umutima wawe n'umutima w'Imana.