Ezekiel 28:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
ubwire abayituye ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Sidoni we, ngiye kukurwanya kandi nzahabwa ikuzo ku bw'ibyo ngukoreye. Abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho kubera ko nzaba naguhannye, bityo nkakugaragariza ubutungane bwanjye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uzayibwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Dore ngiye kukwibasira, wowe Sidoni, iwawe ni ho ngiye guherwa ikuzo. Bazamenya ko ndi Uhoraho, ubwo nzacira Sidoni uruyikwiye, nkayerekaniraho ubutungane bwanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
‘Umva uko Umwami Uwiteka avuze ngo: Dore ndakwibasiye yewe Sidoni we, nzashyirwa hejuru mu gihugu cyawe maze bazamenye yuko ndi Uwiteka, ubwo nzaba maze kubahana nkiyerekana muri bo ko ndi Uwera.