Ezekiel 28:24 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Amahanga akikije Isiraheli ntazongera kuyibangamira ngo ayibere nk'ibitovu cyangwa imifatangwe bihanda. Bityo abantu bose bazamenya ko ndi Nyagasani Uhoraho.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umuryango wa Israheli ntuzongera kugira amahwa n’imifatangwe bihanda, biturutse mu bayikikije bayisuzugura; maze bazamenye ko ndi Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Kandi nta hwa rihanda rizongera kuba ku nzu ya Isirayeli, cyangwa umufatangwe ubabaza mu babakikijeho bose babasuzuguraga, maze bazamenye yuko ndi Umwami Uwiteka.