Ezekiel 28:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nimara gukoranya Abisiraheli nkabavana mu mahanga aho bari baratataniye, amahanga yose azamenya ko ndi Umuziranenge. Abisiraheli bazatura mu gihugu cyabo nahaye umugaragu wanjye Yakobo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Igihe nzakoranya umuryango wa Israheli mbavanye mu mahanga batataniyemo, nzagaragariza muri bo ubutungane bwanjye mu maso y’amahanga; bazature ku butaka nahaye Yakobo, umugaragu wanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Igihe nzaba maze gukoranya ab'inzu ya Isirayeli mbakuye mu mahanga aho bari batatanirijwe, nkiyerekana muri bo imbere y'abanyamahanga ko ndi Uwera, ni bwo bazatura mu cyabo gihugu, icyo nahaye umugaragu wanjye Yakobo.