Ezekiel 29:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihugu cya Misiri nzagihindura ubutayu kurusha ibindi bihugu byose byo ku isi, kandi imijyi yayo nzayihindura amatongo mu myaka mirongo ine kurusha indi mijyi. Icyo gihe nzatatanyiriza Abanyamisiri mu bihugu by'amahanga.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihugu cya Misiri nzagihindura ubutayu rwagati mu bindi bihugu byayogojwe; imigi yacyo nyihindure amatongo hagati y’indi migi yashenywe, igihe cy’imyaka mirongo ine yose. Abanyamisiri nzabatatanyiriza mu mahanga, mbakwize imishwaro mu bindi bihugu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze igihugu cya Egiputa nzagihindurira amatongo hagati y'ibindi bihugu byabaye imyirare, n'imidugudu yaho iri hagati y'iyindi yahindutse amatongo izamara imyaka mirongo ine ari ko ikiri, kandi Abanyegiputa nzabatataniriza mu mahanga mbateragane mu yandi mahugu.’ ”