Ezekiel 29:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Yewe muntu, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yahaye ingabo ze umurimo ukomeye wo gutera umujyi wa Tiri, bituma zimera impara kandi zikoboka intugu. Nyamara ari umwami cyangwa ingabo ze, gutera Tiri nta cyo byabamariye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Mwana w’umuntu, Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, yagabye igitero gikomeye, agambiriye gutera Tiri. Imitwe y’ingabo ze zose yamyotseho imisatsi n’intugu zose zirakobagurika; nyamara ari we ari n’ingabo ze, icyo gitero yagabye muri Tiri nta n’umwe cyagize icyo kimarira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Mwana w'umuntu, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yakoresheje ingabo ze umurimo ukomeye ubwo zateraga i Tiro, umutwe wose wapyotse uruhara, urutugu rwose rwarakobotse, kandi nta ngororano yabonye mu by'i Tiro, bona n'ingabo ze ku bw'ibyo yankoreye ahateye.