Ezekiel 29:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Ngiye kukurwanya wowe mwami wa Misiri, wowe umeze nk'igikōko nyamunini kiryamye mu ruzi rwa Nili. Uvuga ko Nili ari iyawe kandi ko ari wowe wayiremye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mubwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Dore ngiye kukwibasira, Farawo, mwami wa Misiri, wowe umeze nk’ingona nyamunini, irambaraye rwagati mu nzuzi zawe, ukaba waravuze uti ’Uruzi rwa Nili ni urwanjye bwite, ni jye warwihangiye.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye Farawo mwami wa Egiputa, wa kiyoka we kinini kiryamye hagati y'imigezi yaho wavuze uti “Uruzi rwanjye ni urwanjye bwite kandi ni jye warwiremeye ubwanjye.”