Ezekiel 3:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Umuntu w'intungane nateshuka ku butungane bwe maze agakora ikibi, nzamushyira imbere umutego, apfe azize ibyaha bye. Nutamuburira azapfa azize ibyaha bye, ubutungane bwe ntibuzibukwa ukundi, nyamara ni wowe nzaryoza amaraso ye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Niba umuntu w’intungane ateshutse ku butungane bwe agakora ikibi maze nkamutega umutego, azapfa kuko utamuburiye. Azapfa azize icyaha cye nta no kwibuka ukundi ubutungane yagize, ariko ni wowe nzaryoza amaraso ye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Kandi umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibyo gukiranirwa, nzashyira igisitaza imbere ye kandi azapfa, kuko utamuburiye azapfira mu cyaha cye, kandi imirimo ye yo gukiranuka yakoze ntizibukwa ukundi, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye.