Ezekiel 3:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyakora nuramuka uburiye umuntu w'intungane kugira ngo adacumura maze ntacumure, azabaho abikesha ko yaburiwe kandi nawe uzaba wikijije.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara nuburira intungane ngo idacumura kandi nticumure, izabaho ibikesha ko yaburiwe, kandi nawe uzaba ukijije ubugingo bwawe.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko nuburira umukiranutsi kugira ngo adakora icyaha na we ntakore icyaha, ni ukuri azabaho kuko yemeye kuburirwa, kandi nawe uzaba urokoye ubugingo bwawe.”