Ezekiel 3:27 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyakora ninshaka kugira icyo mbabwira, nzakubumbura umunwa maze ubabwire uti: ‘Uku ni ko Nyagasani Uhoraho avuze: ushaka kumva niyumve, utabishaka narorere.’ Koko rero ni abantu b'ibyigomeke.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko igihe nzaba ngize icyo nkubwira, nzakubumbura umunwa maze ubabwire uti ’Ni ko Nyagasani Imana avuze: ushaka kumva niyumve, utabishaka kandi niyirorerere, kuko ari inyoko yararutse.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko igihe nzavugana nawe nzabumbura akanwa kawe nawe uzababwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo ushaka kumva niyumve, kandi udashaka kumva narorere’, kuko abo ari inzu y'abagome.”