Ezekiel 3:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara Abisiraheli bo ntibazakumva, kuko badashaka kunyumvira. Koko rero Abisiraheli ni ibyigomeke kandi barinangiye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
nyamara umuryango wa Israheli uzanga kugutega amatwi, kuko nyine udashaka kunyumva. Koko rero, abo mu muryango wa Israheli ni abantu b’umutwe ukomeye n’umutima unangiye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko ab'inzu ya Isirayeli ntibazakumvira kuko nanjye banga kunyumvira, kuko ab'inzu ya Isirayeli bose bazinze umunya kandi binangiye umutima.