Ezekiel 30:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nzatsemba ibigirwamana by'i Memfisi, ndimbure n'amashusho bahasengera. Misiri ntizongera kugira uyitegeka, kandi abaturage baho nzabatera ubwoba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore uko Nyagasani Uhoraho avuga: Ngiye gutsemba burundu ibigirwamana, mvaneho ibishushanyo by’i Nofu; ndetse nta n’igikomangoma kizongera kubaho ukundi mu gihugu cya Misiri. Ngiye guteza ubwoba igihugu cya Misiri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ibigirwamana na byo nzabirimbura kandi nzatsemba ibishushanyo muri Nofu, nta gikomangoma kizongera kuva mu gihugu cya Egiputa, kandi igihugu cya Egiputa nzagishyiramo ibiteye ubwoba.