Ezekiel 30:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe nzakuraho uburetwa bwa Misiri no kwirata imbaraga kwayo kugashira, i Tefune hazaba icuraburindi. Misiri izatwikīrwa n'igihu, maze abantu bo mu mijyi yaho yose bajyanwe ho iminyago.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
I Tafunesi umuseke ntuzakeba, igihe nzaba nakuyeho uburetwa bwa Misiri, n’ubwibone baterwa n’imbaraga zayo bukarangira. Igicu kizayibundikira, maze abakobwa bayo bajyanwe bunyago.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
I Tehafenehesi na ho hazaba ubwirakabiri igihe nzahakuraho uburetwa bwa Egiputa, kandi ubwibone bw'ububasha bwaho buzahashira. Igicu kizahatwikira, na bo abakobwa babo bazajyanwa ari abanyagano.