Ezekiel 30:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzakomeza amaboko y'umwami wa Babiloniya, nce intege umwami wa Misiri. Bityo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho, nimara gushyira inkota mu kiganza cy'umwami wa Babiloniya, akayibangura ayerekeje kuri Misiri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nzakomeza amaboko y’umwami w’i Babiloni, naho aya Farawo azacike intege; bityo bazamenye ko ndi Uhoraho, igihe nzaba nashyize inkota yanjye mu biganza by’umwami w’i Babiloni, akayibangura ngo arwanye igihugu cya Misiri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi amaboko y'umwami w'i Babuloni nzayakomeza, na yo amaboko ya Farawo azatentebuka maze bazamenye yuko ndi Uwiteka, igihe nzashyira inkota yanjye mu kuboko k'umwami w'i Babuloni akayuhira igihugu cya Egiputa.