Ezekiel 30:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Intambara izayogoza Misiri, muri Kushi bazadagadwa, Abanyamisiri bazatsembwa, igihugu kizasahurwa gisigare ari amatongo.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Inkota izayogoza Misiri, igihugu cya Kushi kizashya ubwoba, igihe intumbi zizaba zararikwa mu Misiri, bakayinyaga ubukire bwayo n’imfatiro zayo zikarimburwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Inkota izagwira muri Egiputa, kandi umubabaro uzaba muri Etiyopiya igihe abasogoswe bazagwa muri Egiputa, bazajyana n'abantu babo n'imfatiro zaho zisenywe.