Ezekiel 31:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: “Iyo sederi yarakuze cyane isumba ibindi biti, ubushorishori bwayo buzengurutswe n'amashami atoshye maze yuzura ubwirasi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None rero, dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Iyo sederi, ari yo mwami wa Misiri, yarakuze, iratumbagira ubushorishori bwayo bukabakaba hejuru mu bicu, umutima wayo wiratana iyo ndeshyo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Ni cyo cyatumye Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wabaye muremure, mu bushorishori bwawo bwageze mu bicu, kandi uburebure bwawo bugatuma umutima wawo wishyira hejuru,