Ezekiel 31:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abanyamahanga b'abagome bazayitema bayisige aho, amashami yayo azavunika agwe ku misozi no mu bibaya no mu mikokwe yose y'icyo gihugu. Ab'amahanga yose bibereye mu gicucu cyayo bazahava bahunge.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko abanyamahanga, abanyarugomo kurusha andi mahanga yose, barayitema maze bayisiga aho barigendera. Amababi yayo anyanyagira ku misozi no mu bibaya byose; amashami yayo avunagurikira mu mihora yose y’igihugu, abantu bose bazibukira igicucu cyayo, barayihunga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi inzaduka z'abanyamahanga zitera ubwoba zarawutemye ziwusiga aho, amashami yawo anyanyagira ku misozi no mu bikombe hose, na yo amahage yawo aravunika agwa ku migende y'amazi yose yo mu gihugu, kandi amahanga yo mu isi yose ava mu gicucu cyawo arawusiga.