Ezekiel 31:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Umunsi iyo sederi yapfuyeho igahambwa, nategetse ko igirirwa icyunamo. Nabujije imigezi gutemba n'amazi menshi arakama, kandi ntuma ibisi bya Libani bicura umwijima n'ibiti byose biruma kubera iyo sederi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Umunsi iyo sederi imanukira ikuzimu, maze nkayifungiranira mu nyenga, nategetse isi yose kujya mu cyunamo. Nahagaritse inzuzi ntizongera gutemba, n’amazi menshi arakama. Libani yacuze umwijima ku mpamvu y’iyo sederi, n’ibiti byose byo mu gasozi biruma kubera yo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umunsi wamanukaga ujya ikuzimu nategetse kuwuborogera, nawukingiye imuhengeri, mbuza imigezi yaho gutemba n'amazi menshi aragomerwa, maze ntuma i Lebanoni ngo hawuborogere kandi n'ibiti byose byo mu gasozi ngo biwurabire.