Ezekiel 31:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nta sederi yo mu busitani bw'Imana yagereranywaga na yo, nta masipure yigeze agira amashami nka yo, nta pinusi yigeze igira amashami nka yo, nta giti na kimwe cyo mu busitani bw'Imana byari bihwanyije ubwiza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nta yindi ihwanye na yo mu masederi yo mu busitani bw’Imana, n’imizonobari ntiyagereranywaga n’amashami yayo. Imyerezi ubwayo nta ho yari ihuriye n’ibishami byayo, nta n’igiti na kimwe cyo mu busitani bw’Imana, cyari gihwanyije na yo ubwiza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Imyerezi yo muri ya ngobyi y'Imana ntabwo yabashaga kuwuhisha, imiberoshi ntiyareshyaga n'amahage yawo, n'imyarumoni ntabwo yareshyaga n'amashami yawo, kandi nta giti cyo muri iyo ngobyi y'Imana cyari gihwanije na wo ubwiza.