Ezekiel 32:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu bawe benshi bazicwa n'inkota z'abarwanyi bakomeye, abantu b'abagome kurusha abandi bose. Bazamaraho ibyatumaga Misiri yirata kandi batsembe abayituye bose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abantu bawe batagira ingano nzabarimbuza inkota y’intwari ku rugamba, ari bo banyarugomo kurusha andi mahanga; bazacishe bugufi ubwirasi bwa Misiri n’abantu bayo bose bazabatsembe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nzatuma inteko z'ingabo zawe zisenyurwa n'inkota z'intwari, izo zose ni zo zitera amahanga ubwoba. Ubwibone bwa Egiputa bazabuhindura ubusa, kandi inteko zaho zose zizarimburwa.