Ezekiel 32:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Umwami wa Elamu ni ho ari hamwe n'ingabo ze, akikijwe n'imva z'abantu bose baguye ku rugamba. Abo batakebwe bakwizaga iterabwoba ku isi, bagiye ikuzimu bakozwe n'isoni.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore n’umwami wa Elamu hamwe n’abantu be bakikije imva ye, bose bicishijwe inkota. Abo batagenywe bamanukiye ikuzimu, kandi ari bo bakwizaga iterabwoba mu gihugu cy’abazima; none barahasangirira ikimwaro n’abandi barambitswe mu rwobo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Aho ni ho Elamu ari we n'inteko ze zose zikikije ku gituro cye, abo bose bishwe bagushijwe n'inkota, bamanutse batakebwe bagera mu ndiba y'isi kandi ari bo bateraga abantu ubwoba mu gihugu cy'abariho, batwaye ikimwaro cyabo bari kumwe n'abamanuka bajya mu rwobo.