Ezekiel 32:26 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Umwami wa Mesheki n'uwa Tubali ni ho bari hamwe n'ingabo zabo, bakikijwe n'imva z'abantu babo, bose ni abatakebwe baguye ku rugamba kuko bakwizaga iterabwoba ku isi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore umwami wa Mesheki n’uwa Tubali n’imbaga zabo zose zikikije imva zabo. Abo bose ni abatagenywe bazize inkota, kuko bakwije iterabwoba mu gihugu cy’abazima.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Aho ni ho Mesheki na Tubali bari bo n'inteko zabo zose, ibituro byabo bibakikijeho. Abo bose ni abatakebwe bicishijwe inkota kuko bateraga ubwoba mu gihugu cy'abariho.