Ezekiel 32:29 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Abedomu na bo ni ho bari hamwe n'abami babo n'abategetsi babo, bari abanyambaraga nyamara ubu bagiye ikuzimu hamwe n'abatakebwe baguye ku rugamba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore na Edomu, abami bayo n’ibikomangoma byayo byose; n’ubwo bari intwari bwose, ngaba na bo bashyizwe mu bicishijwe inkota. Barambaraye mu batagenywe, hamwe n’abamanukira mu rwobo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Aho ni ho Edomu ari we n'abami be n'ibikomangoma bye byose, nubwo bari abanyambaraga barambitswe hamwe n'abicishijwe inkota. Bazarambararana n'abatakebwe, n'abamanuka bajya mu rwobo.