Ezekiel 32:30 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Abategetsi bose bo mu majyaruguru n'Abanyasidoni na bo ni ho bari, ubutwari bwabo bwakwizaga iterabwoba, nyamara ubu bagiye ikuzimu bakozwe n'isoni hamwe n'abaguye ku rugamba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore n’ibikomangoma byose byo mu majyaruguru, Abanyasidoni bose bamanukanye n’abishwe kubera iterabwoba ryaturukaga ku mbaraga zabo. Abo batagenywe bakozwe n’isoni, barambaraye mu bicishijwe inkota, kandi bajyanye n’ikimwaro cyabo hamwe n’abamanukira mu rwobo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Aho ni ho ibikomangoma byose by'ikasikazi biri, n'ab'i Sidoni bose bamanukanye n'abishwe, bamwazwa n'uko batezaga ubwoba amaboko yabo kandi barambarara badakebwe bari hamwe n'abishwe n'inkota, batwara ikimwaro cyabo bari kumwe n'abamanuka bajya mu rwobo.