Ezekiel 33:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Yewe muntu, bwira Abisiraheli uti: ‘Umuntu w'intungane nacumura, ibyiza yakoze mbere ntibizamubuza kurimbuka. Nyamara umugome nareka imigenzereze ye mibi ntazarimbuka.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko rero, mwana w’umuntu, ubwire abo mu muryango wawe, uti «Uko ubutungane bw’intungane butazayikiza ku munsi yacumuye, ni ko n’ubugiranabi bw’umugome butazamwicisha, umunsi azaba yahindutse akazibukira ubugiranabi bwe. Intungane ntizongera kubeshwaho n’ubutungane bwayo ku munsi izaba yacumuye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nuko rero mwana w'umuntu, ubwire ubwoko bwawe uti ‘Gukiranuka k'umukiranutsi ntabwo kuzamurokora ku munsi w'igicumuro cye, na byo ibyaha by'umunyabyaha ntibizamwica umunsi azahindukira akava mu byaha bye, nyamara ukiranuka ntabwo azabasha kubeshwaho na ko ku munsi azacumura.’