Ezekiel 33:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimbwira intungane nti: ‘Uzabaho nta kabuza, nyamara akizera ubutungane bwe agacumura, nta gikorwa na kimwe cy'ubutungane bwe kizibukwa, azapfa kubera ibicumuro bye.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndamutse mbwiye intungane nti ‘Uzabaho’, ariko we kubera kwiringira ubwo butungane bwe agakora ikibi, ubwo butungane bwe ntibuzongera kwibukwa ukundi, ahubwo azapfa azize ikibi icyo ari cyo cyose azaba yakoze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nimbwira umukiranutsi ngo ‘Kubaho uzabaho’, akiringira gukiranuka kwe kandi agakora ibibi, mu byo gukiranuka kwe nta na kimwe kizibukwa, ahubwo azapfa azize ibibi bye yakoze.