Ezekiel 33:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku mugoroba wabanjirije ukuza k'uwo muntu nari niyumvisemo imbaraga z'Uhoraho, mu gitondo cyakurikiyeho Uhoraho yambumbuye umunwa sinongera kuba ikiragi ntangira kuvuga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku mugoroba wabanzirizaga umunsi uwo muntu yajeho, ikiganza cy’Uhoraho kikaba kiranshikamiye, nuko mu gitondo mbere y’uko wa wundi angeraho, Uhoraho ambumbura umunwa, maze umunwa wanjye urabumbuka sinongera kuba ikiragi ukundi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ukuboko k'Uwiteka kwari kunjeho nimugoroba uwacitse ataraza, kandi yari yabumbuye akanwa kanjye kugeza ubwo uwo yansanze bukeye. Nuko akanwa kanjye karabumbuka, sinongera kuba ikiragi.