Ezekiel 33:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Yewe muntu, abantu basigaye mu matongo y'imijyi y'igihugu cya Isiraheli baravuga bati: ‘Aburahamu yari umwe rukumbi, nyamara yahawe iki gihugu. Twe rero turi benshi, ni twe gihawe ho gakondo.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Mwana w’umuntu, abatuye ku butaka bwa Israheli, abari muri ayo matongo, baravuga bati ’Abrahamu yari wenyine igihe agabiwe iki gihugu; none turi benshi, ni twebwe twagihaweho umurage.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Mwana w'umuntu, ababa mu matongo yo mu gihugu cya Isirayeli baravuga bati ‘Aburahamu yari umwe ahabwa igihugu ho gakondo, nkanswe twe turi benshi. Iki gihugu tugihawe ho gakondo natwe.’