Ezekiel 33:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None rero babwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Murya inyama zirimo amaraso, muramya ibigirwamana kandi mukica abantu. Ni kuki mutinyuka kuvuga ko iki gihugu ari gakondo yanyu?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Babwire rero uti ‘Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Muraryana inyama n’amaraso yazo, murubura amaso mukitegereza ibigirwamana byanyu, mukamena amaraso, none ngo muzatunga iki gihugu?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko rero ubabwire uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Muryana inyama n'amaraso, mukuburira amaso yanyu ibigirwamana byanyu, kandi mukavusha amaraso. None se mwahabwa igihugu ho gakondo?