Ezekiel 33:26 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwishingikiriza ku nkota zanyu, ibikorwa byanyu bitera ishozi kandi buri muntu arasambana. Mushobora mute kuvuga ko iki gihugu ari gakondo yanyu?’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mwishingikiriza inkota zanyu, mugakora amahano, buri wese akagundira umugore wa mugenzi we, none ngo muzatunga iki gihugu?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Muhagarariye ku nkota yanyu, murakora ibizira kandi umuntu wese yanduza umugore wa mugenzi we. None se mwahabwa igihugu ho gakondo?’