Ezekiel 33:30 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Yewe muntu, dore Abisiraheli bahagaze iruhande rw'inkuta no mu miryango y'amazu, bavuga ibikwerekeyeho. Barabwirana bati: ‘Nimuze tujye kumva ubutumwa bw'Uhoraho.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None rero, mwana w’umuntu, dore abo mu muryango wawe aho bahagaze iruhande rw’inkike no ku miryango y’amazu, bariho baraganira ibyawe. Umwe arabwira undi, buri muntu akabwira mugenzi we ati ’Nimuze twumve ijambo riturutse kuri Uhoraho.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Kandi nawe mwana w'umuntu, ab'ubwoko bwawe bavugira ibyawe ku nkike no mu miryango y'amazu, umwe avugana n'undi, umuntu wese na mugenzi we bati ‘Nimuze tujye kumva ijambo rivuzwe n'Uwiteka iryo ari ryo.’