Ezekiel 33:31 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu banjye bazakoranira imbere yawe kugira ngo bumve ibyo uvuga, nyamara ntibazabikurikiza. Bavuga ko bankunda, nyamara imitima yabo irarikiye inyungu mbi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko bakagusanga ari imbaga, umuryango wanjye ukicara imbere yawe, bagatega amatwi amagambo yawe, ariko ntibayakurikize. Ibyo bashyize imbere ni ibinyoma biri mu kanwa kabo, n’umutima wabo ukihambira ku rwunguko ruturutse ku buriganya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze bakagusanga nk'uko rubanda ruza, bakicara imbere yawe nk'ubwoko bwanjye kandi bakumva amagambo yawe, ariko ntabwo bayakurikiza kuko berekanisha ururimi rwabo urukundo rwinshi, nyamara umutima wabo ukurikira inyungu yabo bombi.