Ezekiel 33:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimbwira umugome nti: ‘Wa mugome we, uzapfa nta kabuza’, maze ntumuburire ngo areke imigenzereze ye mibi, uwo mugome azapfa azize ibicumuro bye, nyamara ni wowe nzaryoza amaraso ye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndamutse mbwiye umugome nti ’Wa mugome we, ugiye gupfa’, naho wowe ntumuburire ngo ahindure imyifatire ye, uwo mugome azapfa azize ikosa rye, kandi ni wowe nzaryoza amaraso ye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nimbwira umunyabyaha nti ‘Wa munyabyaha we gupfa ko uzapfa’, maze nawe ntugire icyo uvuga cyo kuburira umunyabyaha ngo ave mu nzira ye, uwo munyabyaha azapfa azize ibyaha bye, ariko amaraso ye ni wowe nzayabaza.