Ezekiel 34:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuga nti: ‘Mwa bashumba mwe, ngiye kubarwanya kandi mbanyage intama zanjye. Ntimuzongera kuziragira kandi namwe ntimuzongera kwiyitaho. Nzabambura ubuyobozi bw'intama zanjye kugira ngo abashumba batazongera kuzikenura ubwabo. Nzabanyaga intama zanjye kandi ntimuzongera kuzirya.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Dore ngiye kwibasira abo bashumba, nzabanyaga amatungo yanjye kandi kuva ubu mbabuze kundagirira, bityo na bo baherukire aho kongera kwiragira ubwabo. Nzavana intama zanjye mu kanwa kabo, ntibazongera kuzirya ukundi.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Dore nibasiye abungeri, nzababaza intama zanjye kandi nzababuza kuziragira, kandi abungeri ntabwo bazongera kwimenya ubwabo. Nzakiza intama zanjye amenyo yabo ze kubabera ibyokurya.