Ezekiel 34:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nk'uko umushumba yita ku ntama ze zari zatatanye, ni ko nanjye nzita ku ntama zanjye. Nzazigarura nzivane ahantu hose zari zaratataniye kuri wa munsi w'umwijima n'ibyago.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uko umushumba yita ku matungo ye igihe aba ari hagati y’intama zibyagiye, nanjye ni ko nzita ku ntama zanjye, nzivane ahantu hose zatatanirijwe ku munsi w’ibihu n’umwijima.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uko umwungeri ashaka umukumbi we mu gihe ari mu ntama ze zatataniye kure, ni ko nzashaka intama zanjye, nzirokore nzikuye ahantu hose zatataniye mu munsi w'ikibunda n'umwijima.